
Igisirikare cya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyataye muri yombi Col Augustin Nshimiyimana, alias Johari Bora Manassé, wari mu bayobozi bakuru b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR .
Col Nshimiyimana yabaye uwungirije ushinzwe iperereza muri FDLR hagati ya 2011 na 2019, yafatiwe mu gace kitwa Rubaya ka teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, nk’uko umuvugizi wa FDLR abivuga.
Amakuru yatanzwe n’abantu ba hafi ya Col Nshimiyimana avuga ko yafashwe ari mu Kiliziya, aho yari yitabiriye umuhango wo guha isakaramentu rya Batisimu abana be.
Yatawe muri yombi mu gihe yari ashinzwe ibikorwa byo guhuza FDLR n’indi mitwe ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni nyuma y’ibitero simusiga ingabo za RDC zatangije mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro.
Ibyo bitero byasize abarimo Gen Mudacumura Sylestre wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa FDLR yishwe, cyo kimwe na Ignace Murwanashyaka na we wari umuyobozi muri uyu mutwe.