
Televiziyo ya Leta muri Tanzania “TBC” ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Werurwe 2021 yatangaje ko Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuri yitabye Imana ku myaka 61 y’amavuko.
Inkuru y’urupfu rwa Perezida Magufuri kandi yemejwe na Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, wavuze ko yazize indwara y’umutima, akaba yashizemo umwuka arimo kuvurirwa i Dar es Salaam muri Tanzania.
Mu gahinda kenshi kumvikana mu mvugo y’ikiniga, Suluhu yavuze ko mu minsi ibiri ishize aribwo uburwayi bwa Magufuli bwakajije umurego, atangira kwitabwaho mu buryo bwihariye gusa ntacyo byatanze kuko n’ubundi byarangiye ubuzima bumucitse.
Ni mu gihe hari hashize iminsi atagaragara mu ruhame, abantu bibaza aho yaba aherereye, bikaba byaravuzwe ko yaba yari arwaye COVID-19, ariko bamwe mu bayobozi muri Tanzania bakavuga ko ari muzima nta kibazo afite usibye akazi kenshi ahugiyemo.
Indwara y’umutima Magufuli yari ayimaranye imyaka myinshi, aho yari arwaye iyitwa “Artial fibrillation.” Iyi ni indwara ituma umutima w’uyirwaye utera cyane mu buryo budasanzwe. Ibi bishobora gutuma imitsi yo mu bwonko iturika cyangwa umutima ugahagarara mu buryo butunguranye.
Umuntu urwaye iyi ndwara kandi usanga uburyo umutima we utera bidasanzwe ku buryo bigorana kubugenzura. Si ibyo gusa kandi kuko umurwayi w’iyi ndwara aba afite ibyago byo kubura umwuka, akaba yanacika intege.
Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, yavuze ko iyi ndwara Magufuli yari ayimaranye imyaka irenga icumi.
Yagize ati “Yari ayimaranye imyaka isaga 10, yavuye mu bitaro ku wa 7 Werurwe akomeza imirimo ye. Ku wa 14 Werurwe yumvise amerewe nabi, ajyanwa mu bitaro bya Jakaya Kikwete, akomeza guhabwa imiti, anitabwaho n’abaganga b’inzobere bo muri iryo vuriro kugeza ubwo yitabaga Imana.’’
Suluhu yasobanuye ko gahunda yo gushyingura bazayimenyesha abantu mu bihe biri imbere. Ati “Igihugu cyacu kizaba mu gihe cy’ikiriyo cy’iminsi 14 kandi amabendera azururutswa agezwe muri kimwe cya kabiri. Imana yamwisubije.’’
Dr John Pombe Magufuli wari umaze amezi atanu atorewe kuyobora Tanzania, yavutse tariki ya 29 Ukwakira 1959. Manda ye ya mbere nka Perezida wa Gatanu wa Tanzania yayitangiye ku wa 5 Ugushyingo 2015.
Amashuri abanza yayigiye kuri Chato Primary School kuva mu 1967 kugeza mu 1974, ayisumbuye yayize mu Iseminari yitwa Katoke iherereye mu gace ka Biharamulo, icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye acyiga muri Mkwawa High School.
Amashuri yisumbuye yayarangije mu 1981 ubundi amasomo ye ayakomereza muri Kaminuza ya Dar es Salaam aho yize ibijyanye n’Ubutabire, Imibare n’Uburezi.
Yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza n’iy’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Dar es Salaam.
Magufuli yamenyekanye cyane muri politike ya Tanzania mu 1995 ubwo yatorerwaga kuba umudepite, umwanya yavuyeho aba Minisitiri wungirije w’Abakozi n’Umurimo kugeza mu 2000.
Kuva mu 2000 kugera mu 2006 yabaye Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, kuva mu 2006 kugera mu 2008 aba Minisitiri w’Ubutaka, mu 2008 kugeza mu 2010 yabaye Minisitiri w’Ubworozi n’uburobyi, kuva mu 2010 kugera mu 2015 yongeye kuba Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo.
Yatorewe bwa mbere kuyobora Tanzania mu 2015, aba Perezida wa gatanu w’iki gihugu ahigitse Edward Lowassa.
Mu Ukwakira 2020 nibwo Dr John Pombe Magufuli yongeye gutorerwa kuyobora Tanzania ku majwi 84%, akaba yitabye Imana manda ye itararangira. Imana imwakire mu bayo.