Donald J.Trump yahagarikiwe gukoresha imbuga nkoranya mbaga mugihe cy’iminsi 7

0
870
Donard trump ukunda gukoresha imbugankoranyambaga cyane bamuhagarikiye kuzikoresha

Kuri uyu wa kabiri, YouTube ifitwe na Google yahagaritse by’agateganyo umuyoboro wa Perezida Donald Trump ikuraho videwo yo kurenga kuri politiki yayo yo gukangurira ihohoterwa.

Mu magambo yayo , YouTube yagize iti” dukurikije impungenge z’uko hashobora kubaho ihohoterwa rikomeye, dukuyeho ibintu bishya byashyizwe ku muyoboro wa Donald J.Trump kubera kurenga kuri politiki zacu.

Uyu muyoboro ubu “ubujijwe by’agateganyo kohereza ibintu bishya mu ‘munsi’  7”.

Mu cyumweru gishize, Facebook yahagaritse konte ya Facebook na Instagram nyuma y’igitero cya Capitol y’Amerika n’igitero cy’abamushyigikiye, cyahagaritse by’agateganyo icyemezo cy’uko Perezida watowe  Joe Biden yatsinze amatora.

Twitter yateye indi ntera isiba konte ya Trump, imwambura urubuga akunda.

Trump kandi  ahagarikwa na serivisi nka Snapchat na Twitch.