
Diego Armando Maradona, yazize indwara y’umutima, nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze asezerewe mu bitaro aho yari aherutse kuva mu abazwe ku gice cy’ubwonko.
Maradona wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru mu gihugu cya Argentina ndetse no ku Isi muri Rusange, yitabye Imana ku myaka 60. Iyi nkuru y’incamugugo iakaba yemejwe n’uwunganira Maradona.
Uyumusaza afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye b’umupira w’amaguru b’ibihe byose, yibukirwa cyane kugufasha Arijantine gutwara igikombe cy’isi mu 1986,aho yanikubiye ibihembo byinshi byatanzwe icyo gihe.