Covid-19:Afurika igiye guhabwa izindi nkingo miliyoni 400

0
1666

Ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bigiye kwakira inkingo za Koronavirusi zakozwe n’ikigo Johnson and Johnson zigera kuri miliyoni 400 ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.Mu itangazo cyashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere, iki kigo cy’Abanyamerika gikora ibikoresho by’ubuvuzi cyavuze ko gishobora gutanga dose zigera kuri miliyoni 220 ku bihugu 55 bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nibura mu gihembwe cya gatatu cya 2021.Izindi doze miliyoni 180 zishobora gutangwa umwaka utaha. Aya masezerano akurikira ayo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wagiranye n’ibigo bya AstraZeneca, Pfizer ndetse n’Ikigo cy’Abarusiya gikora inkingo za Sputnik.