Covid 19 :Uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga Apple, rwazamutse kukigereranyo cya 54% kuma faranga bari basazwe binjiza

0
1952

Mu itangazo uru ruganda rwashyize hanze kuri uyu wa gatatu tariki 28 Mata 2021, rwavuze ko uku kuzamuka kw’amafaranga rwinjije rubikesha kuba umubare w’abaguze telefoni zarwo zizwi nka iPhone na mudasobwa za MacBook wariyongereye muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Apple yavuze ko inyungu yabonye mu gihembwe cya mbere cya 2021 irenze iyo yateganyaga.

Imibare y’uru ruganda igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2021 rwinjije miliyari 89,58$ mu gihe rwateganyaga ko ruzinjiza miliyari 77,36$. Muri aya, ayavuye muri iPhone abarirwa muri miliyari 47,94 $ mu gihe byateganywaga ko zizinjiza miliyari 41,43$.

Amafaranga yavuye muri mudasobwa za MacBook yo angana na miliyari 9,1$ mu gihe byari biteganyijwe ko zizinjiza miliyari 6,86$, ayavuye muri iPad yo abarirwa muri miliyari 7,8$.

Apple yatangaje ko isoko ry’u Bushinwa ryaje imbere mu ryavuyemo amafaranga menshi. Mu mezi atatu ya 2021 amafaranga Apple yinjije ku isoko ry’u Bushinwa yiyongereye ku kigero kiri hejuru ya 50%.

Uru ruganda rwatangaje ko kuba inyungu yarwo yarazamutse mu bihe bya COVID-19 bituruka ku kuba abantu baramaze igihe kinini bakorera mu rugo n’abatari bafite ibikoresho by’ikoranabuhanga bikabasaba kubigura.

Apple yavuze ko kwiyongera k’umubare wa iPhone yagurishije byaturutse ku kuba mu mwaka ushize yarashyize hanze telefone nshya zikoresha internet ya 5G, mu gihe izamuka ry’umubare wa mudasobwa yagurishije ryo irikesha kuba mu bihe bya guma mu rugo abanyeshuri benshi barasabwe kwigira mu rugo.

Umubare w’amafaranga Apple ikura muri iPhone zagurishijwe wazamutseho 65% ugereranyije n’umwaka wa 2020 agera kuri miliyari 47$.

Umuyobozi Mukuru wa Apple, Tim Cook, yavuze ko bafite icyizere cy’uko no mu gihembwe gitaha umubare w’ibikoresho by’ikoranabuhanga bagurisha uzakomeza kwiyongera ahanini biturutse ku kuba hari umubare w’abantu bazakomeza gukorera mu rugo.