Covid 19: Ingamba zafashwe muri 2021 zimaze gutanga iki?

0
1597

Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zikaze mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus nyuma yo kubona ko imibare y’abanduraga iki cyorezo yakomezaga kuzamuka.

Mu ngamba zashyizweho harimo kubuza abaturage kuva mu turere batuyemo, gushyira umujyi wa Kigali muri gahunda ya guma mu rugo, kugabanya ibikorwa bihuza abantu benshi, kongera gufunga ibikorwa by’imikino byari bitangiye gusubukurwa.

Hashyizweho kandi gahunda yo gupima abaturage benshi mu bice batuyemo binyuze mu nzego z’ibanze.

Royal FM yashate kumenya umusaruro ibi byose bimaze gutanga mu kwezi gushize kose maze tuvugana na Julien Mahoro NIYINGABIRA, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe isakazamakuru muri kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima. Niyingabira avuga ko ibi byose byakozwe byatanze umusaruro nubwo imibare y’abandura igikomeje kuba myinshi mu gihugu.

Niyingabira yagize ati:” ibyumweru bibiri bishize hari icyahindutse ukurikije uburyo ubwandu buva kubantu bamwe bujya kubandi kuberako ingendo zari zaragabanyijwe ”

Imibare yo kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Gashyantare 2021 igaragaza ko abantu bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ari ibihumbi 15 na 459 mu bipimo bisaga ibihumbi 890 byafashwe naho 198 bamaze guhitanwa nayo.