Covid-19: Imirenge itandukanye mu gihugu yashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo

0
1546

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 26 Nyakanga 2021, nibwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itangaje ko kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya coronavirus mu Mirenge imwe n’imwe igize hafi uturere twose mu gihugu, nayo yashyiriweho gahunda ya Guma mu rugo mu rwego ngo guhangana n’ubwiyongere bw’iki cyorezo muri ibyo bice.

Ibi bije mu gihe Uturere 8 n’Umujyi wa Kigali nabo bari muri Guma mu rugo bamazemo iminsi 10, igomba kurangira tariki ya 31 Nyakanga 2021, aho kuba uyu munsi tariki ya 26 Nyakanga 2021 nkuko byari byaratangajwe ubwo hafatwaga iki cyemezo.

Ku cyumweru gishije nibwo ibiro bya Minisitiri w’intebe byasohoye itangazo bivuga ko hongeweho iminsi 5 ku minsi 10 yari yagenywe mbere.