
Ubwo yari ari mu kiganiro n’umunyamakuru wa CNN Richard Quest umaze iminsi mu Rwanda ku wa 17 Gashyantare 2021 Perezida Paul yavuze ko kugeza ubu ibihugu byinshi bya Afurika bitarimo gukingira mu gihe ibindi bihugu bikataje muri uru rugendo.
Yavuze ko babona ibindi bice by’Isi bikingira bo ntibabikore yanavuze ko batabonye inkingo nyinshi, ibyo bivuze bakiri inyuma kure ku murongo kandi ko bamwe mu bantu batari ku murongo na gato wo gushaka urwo rukingo. Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwo rwiteguye kuba rwakingira no kwakira urukingo urwari rwo rwose rwagaragaza ubushobozi.
Ati “ Turi ku murongo turategereje. Tuzafata inkingo izo arizo zose zizaza kandi tukabwirwa ko zikora yaba Pfizer cyangwa Moderna, turashaka kubona zimwe muri zo vuba bishoboka”.
Abajijwe n’umunyamakuru niba abona kuba ibihugu biteye imbere birimo Amerika bikataje mu gukingira mu gihe Afurika ikiri inyuma bizagira uruhare mu kongera ubukene, Perezida Kagame yavuze ko ariko abibona. Perezida Kagame yavuze ko atari ubwa mbere Afurika yibagiranye mu bikorwa bitandukanye bihuriwe n’Isi ahanini biturutse k’uko igaragarira abantu.
Yavuze ko iki ari ikibazo Afurika yakunze guhura nacyo, ariko gikwiriye gukemurwa ibintu bikagenda neza. Ku bijyanye n’ingaruka za COVID-19 ku bukungu, Perezida Kagame yavuze ko kimwe n’Isi yose u Rwanda narwo rwatangiye kuboza izi ngaruka.
Ati “ Twamaze kugirwaho ingaruka, turabibona tuvuye muri Guma mu rugo ya gatatu mu gihe cy’umwaka umwe, kandi ibikorwa by’ubucuruzi turabibona bisubira inyuma, urabona iterambere ry’ubukungu twari tumenyereye mu gihugu mu 2019 ubukungu bwacu bwateye imbere ku kigero cya 9.2%” .
Twateganyaga gukora neza kurushaho mu 2020 muri 2021 tukarushaho, ibyo byose byasubiye inyuma Twatangiye kubona ingaruka zabyo turi guhangana nabyo. Yavuze ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose kugira ngo rubashe kurenga ibi bibazo rushyira mu bikorwa inama ruhabwa kandi runafatanya n’ibihugu bitandukanye ku Isi.
Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragaza impungenge ku buryo inkingo za COVID-19 zikwirakwizwa mu Isi bigatuma ibihugu bikennye bitazibona.