
Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC)cyatangaje ko cyatangiye gutanga serivise zo gusuzuma covid 19 kubantu bose bacyeneye iyi serivise cyane cyane abagiye gusohoka mu gihugu cyangwa nundi wese ucyeneye icyangombwa cyuko yapimwe covid 19.
Ni nyuma y’ uko icyorezo cya corana virusi kigeze mu Rwanda hagashyirwaho ingamba zikomeye mu rwego rwo kukirinda , gusuzumwa byakorwaga ntakiguzi gitanzwe kuko ababaga bacyekwaho kwandura bahamagaraga 114 ubufasha bukabageraho ndetse bakajyanwa mu mavuriro yagenewe kuvurirwa mo abarwayi ba covid 19 ntakiguzi basabwe .
Nubwo ibi bishyizweho ,muminsi ishize hashyizweho ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali hatangagwa serivise zo gusuzuma covid 19 ntakiguzi ,usuzumwe akabona igisubizo nyuma y’amasaha 24 murwego rwogufasha abanyarwanda kumenya uko bahagaze .
Ni nyuma yuko kompanyi y’u Rwanda (Rwandair) hashize iminsi 4 ,itangaje ko igiye gusubukura ingendo nyuma y’igihe cyingana hafi amezi 4 zari zimaze zifunze zidakora.
Iyi serivise yo gusuzuma covid 19 yatangiye gukorwa kuri uyu wakabiri taliki 28/Nyakanga/2020 ikazajya itangwa ku muntu wishyuye ikiguzi kingana n’ ibihumbi mirongo ine na birindwi namagana abiri (47.200Frw) cyangwa $50, hakaba hafunguwe ahantu habiri iyi serivise izajya itangirwa i Remera kuei Petit Stade ndetse n’ i Gikondo kubiro bya porogarame ishinzwe ikingira.