COP26:Abayobozi b’ibihugu by’Afurika bakomeje guhatira UN gucunga neza imari ikoreshwa mu guhangana n’icyibazo cy’imihindagurikire y’ikirere

0
904

Ikiswe Conference of the Parties ku nshuro ya 26, ni inama yigaga ku mihindagurikire y’ikirere ihuza abakuru b’ibihugu bibarizwa m’umuryango w’abibumbye ku isi.

umuyobozi w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yavuze ko Abanyafurika bagomba kurinda amashyamba n’inyanja, kugira ngo babyaze isi umusaruro mwiza.
‘Gahunda iza ku isonga yo kurwanya imihindagurikire y’ikirere muri Afurika n’ uburyo buteganyijwe bwo kohereza miliyari y’amadolari ku mwaka yateganyirijwe ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Mu gusoza, mugihe turimo kuganira ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, tugomba kurinda amashyamba n’inyanja by’Afurika bikora nk’ibimera bya Karubone. Rero igihe kirageze ngo Afurika ibyaze isi umusaruro mwiza.’
Perezida wa Banki Nyafurika itsura amajyambere Akinwumi Adesina, na we yafashe ijambo muri ibI birori avuga ko Afurika idateze guhumeka igihe cyose igihanganye n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.

Afurika itakaza miliyari zirindwi kugeza kuri 15 ku mwaka, kubera imihindagurikire y’ikirere ishobora kuzamuka ikagera kuri miliyari 50 z’amadolari ku mwaka. Mu 2040 Umugabane w’Afurika uzakenera miliyari 336 z’amadolari kugira ngo uhuze n’imihindagurikire y’ikirere, kandi ibyo ntibikubiyemo miliyari nyinshi z’amadolari akenewe kugira ngo azahure ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19, ba Nyakubahwa Afurika ntishobora guhumeka Ibihugu 54 bigize umugabane wa Afurika mu kugira uruhare mu mihindagurikire y’ikirere, imibare igaragaza ko bitanga hafi gatatu ku ijana by’ibyuka bihumanya ikirere ku isi, ni mugihe Uyu mugabane utuwe n’abantu basaga miliyari 1 na miliyoni 300.