
Ni kuri uyu wa kabiri, ubwo Perezida Paul Kagame yitabiraga ibiganiro byagarutse ku ngingo zirimo icyakorwa kugira ngo amahirwe ari mu muryango wa Commonwealth agere ku bihugu binyamuryango mu buryo bungana.
Ni ibiganiro byabimburiweho ubwo hanatangizwaga umunsi wa mbere w’ihuriro ry’abacuruzi n’abashoramari bari mu bihugu bya Commonwealth, mubyitwa Commonwealth Business Forum.
Muri ibi biganiro Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nk’abanyamuryango bagize Commonwealth bahuriye kuri byinshi.
Aho yagize ati, “ hamwe nk’umuryango wa Commonwealth dufite byinshi dusangiye, birimo ururimi, hakanabaho imikorere itandukanye, harimo imikorere muby’imari, muribyo bidufasha gushora imari ndetse tukanahahirana twese hamwe.”
Yagaragaje ko hari igikwiye gukorwa kugirango inyungu ndetse n’amahirwe biri muri uyu muryango bigere ku bihugu byose binyamuryango aho kuba bike biwugize, bityo ntihagire igihugu nta kimwe gisigara inyuma.
Yakomeje agira ati, “ Hari igihe cyageze inkingo za Covid-19 zifitwe n’ibihugu bicye, aho bamwe bazikubiranye igihe kinini mu gihe hari abatari bafite na nkeya.” Ubu bufatanyanye nk’abanyamuryango kandi, Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland yabigarutseho, aho yabibukije ko bahuriye kuri byinshi birimo, indangagaciro zirimo iz’amahoro, uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubufatanye muri byose bakorera hamwe.”

Perezida Paul Kagame, kandi yagarutse ahanini no ku rubyiruko , aho yitsaga ku kuba abato bahabwa umwanya wo kwerekana ibyo bashoboye, cyane ko aribo ubwabo bazi ibyo bashobora gukora.
Ati, “ Dukeneye gutekereza ibyo dukorana n’urubyiruko, kurusha ibyo turukorera, abakiri bato bazi ibyo bashaka gukora, icyo Babura nuguhabwa umwanya wo kwerekana ibyo bashoboye.” “ibi bijyana no kubashyira mu myanya ifatirwamo ibyemezo.”