
Maroc Yegukanye igikombe cya CHAN 2020 nyuma yo gutsindira mali kumukino wanyuma 2-0 kuri iki cyumweru tariki 7 gashyantare 2021 i Yaoundé, imbere y’abantu 10 000 bemerewe kwitabira uyu mukino wa nyuma.
Ibitego byatsinzwe na Soufian Bouftiny 69′ ndetse na Ayoub El Kaabi 79′. Soufiane Rahimi yahembwe nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi kuko yatsinze 5. Ndetse anahembwa nk’umukinnyi muto wahize abandi.
Issaka Samake wa Mali, yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ihita inamuviramo ikarita y’umutuku ku ikosa yakoze ku munota wa 90 w’umukino.
Djigi Dialla wa Mali, yahembwe nk’umunyezamu witwaye neza kuko yinjijwe ibitego 3 gusa.
Mali yabaye iya 2, yahembwe ibihumbi 750 by’amadolari ya Amerika, mu gihe Maroke yatwaye igikombe yahembwe 1.250.000 by’Amadolari ndetse n’igikombe.