Mu ijambo yagejeje ku batuye igihugu uyu munsi kuwa mbere, Perezida Uhuru kenyatta yavuze ko kuva tariki 01 z’ukwezi kwa munani indege zitwara abagenzi ku rwego mpuzamahanga zizasubukura ingendo muri Kenya. Bwana Kenyatta yavuze ko guhera tariki 15 z’uku kwezi kwa karidnwi indege zitwara...
Ikigo cy’ igihugu gifite mu nshingano amazi isuku n’ isukura cyatangaje ko kiri  kwishyuza abagifitiye amadeni (Batishyuye amazi) hagati ya 2012 na 2018. Itangazo ryasohowe n’ iki kigo kuri uyu wa mbere rivuga ko iri gukorana n’ ikigo cyitwa swift consultant group ngo hishyuzwe aya...
Bamwe mu bacuruzi bakora ubucuruzi buciritse hirya no hino mu masoko yo mu mujyi wa Kigali baravuga ko guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga bikirimo ikibazo cyane cyane kubera ikiguzi cyizi services. Hashize iminsi micye Bank nkuru y’ igihugu itangaje ko ihererekanya ry’ amafranga hifashishijwe ikoranabuhanga...
Ibuye ridasanzwe rya diyama rifite carat 102 ryagurishijwe muri cyamunara kuri miliyoni $15.7 mu cyo abahanga bavuze ko agaciro karenze cyane igiciro yaguzwe. Iri buye ry'agaciro ryaguzwe n'umuntu utatangajwe wari kuri telefone muri cyamunara, yakozwe hifashishijwe iyakure n'inzu ya Sotheby's muri Hong Kong, kubera...
Minisiteri y' ubucuruzi n' inganda yatangaje ko ntagihindutse ibiciro by' ibirayi bishobora kuzasubira uko byahoze mu kwezi gutaha kwa 11, ivuga ko izamuka ryabyo ngo byatewe nuko bitari igihe cyo kwera kwabyo. mu bisobanuro byatanzwe na Minisiteri y' ubucuruzi ivuga ko guhera mu...
Umuryango Mpuzamahanga wita ku bucuruzi, World Trade Organization, WTO wamaze gutangaza abakandida babiri bari guhatanira kuwuyoyora bose bakaba ari abagore, umwe akaba ari umunyanijeriya Ngozi Okonjo-Iweala ndetse na Yoo Myung ukomoka muri koreya yepfo. Aba bakaba batarimo, Dr. Amina C. Mohammed umunyakenya wari wakomeje...
Kuri uyu wa Kabiri u Rwanda n'u Bufaransa, byashyize umukono ku masezerano anyuranye afite agaciro ka  miliyoni 49.5.   Aya masezerano akubiyemo amafaranga azafasha mu kurufasha gukomeza guhangana na COVID19 ndetse no guteza imbere amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro. Aya masezerano yagezweho binyuze...
Muri 2019 , nibwo Ubushakashatsi bwakozwe n'Umuryango urwanya ruswa n'akarengane Transparency International Rwanda, bwagaragaje  ko 38.5% by'abashyizwe mu byiciro by'ubudehe guhera muri 2015 -2018 batahawe serivisi bagombaga guhabwa bitewe no gushyirwa mu cyiciro badakwiye na ho abandi 20% na bo bahabwa serivisi batagakwiye guhabwa bitewe n'icyiciro kitari icyabo...
Bank y' abanyakenya ariko inakorera mu Rwanda, KCB Group yatangaje ko yasinyanye amasezerano na Atlas Mara yo kwegukana imigabane ingana na 62.06% ya Banki y'Abaturage y'u Rwanda. Ibi bikaba byatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane n' ubuyobozi bukuru bw' iyi Bank muri...
Ubuyobozi bw’ ikigega cyigenewe gutera inkunga abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi batishoboye FARG buravuga ko bumaze kugaruza 2/3 by’ amafaranga yahabwagaga ibigo by’ amashuri hishyurirwa abanyeshuri babaringa FARG itabizi. Ni kenshi hagiye havugwa abanyeshuri babaringa bishyuriwe n’ ikigega cyigenewe gutera inkunga abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi...