
Bamwe mu bacuruzi bakora ubucuruzi buciritse hirya no hino mu masoko yo mu mujyi wa Kigali baravuga ko guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga bikirimo ikibazo cyane cyane kubera ikiguzi cyizi services.
Hashize iminsi micye Bank nkuru y’ igihugu itangaje ko ihererekanya ry’ amafranga hifashishijwe ikoranabuhanga rigomba kwishyuzwa nkuko byari bimeze mbere yuko leta ibigira Ubuntu kuko ari ingenzi mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Bamwe mubacuruzi bacirirtse baganiriye na Royal Fm Bavuga iki ari ikibazo gikomeye gusaba umuntu kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga kandi services ari buyishyure.
Aba ni abakorera mu masoko ya Nyabugogo na kicurikiro ahazwi nka ziniya.
Uwitwa Eric yagize ati: Turi kohereza amafaranga bakadukata, twayabikuza nabwo bakadukata Ibaze kugura ibilo bibiri by’ ibishyimbo amafaranga igihumbi na Magana abiri wajya kwishyura ukarenzaho ijana cyangwa Magana abiri yo kubikuza, urumva se ari uwuhe mukiriya wabyemmera”
Uwatubwiye ko yitwa Kayirebwa ucuruza ifu y’ ubugari mu isoko rizwi nka ziniya yagize ati : “Abanyishyura kuri Mobile mney ntibashobora kurenga abantu batanu ku munsi rwose kuko kuva kuwa mbere uri kubwira umukiliya ngo renzaho ayo kwishyura akabyanga akakwishyura cash”
Mu minsi ishize Societe y’ itumanaho ya MTN-Rwanda yatangaje ko nubwo izi services ziri kwishyuzwa ariko yagabanyije ibiciro.
Muri ibyo biciro bishya bwatangajwe niyi sosiyete birimo ko amafaranga ari munsi ya 1000 Frw, umuntu azajya acibwa 20 Frw. ku mafaranga ari hagati ya 1001 Frw na 10000 Frw azajya acibwa 100 Frw.
Naho Ku mafaranga ari hagati ya 10001 Frw na 150000 Frw, uwohereza azajya acibwa amafaranga 250 Frw. Ku mafaranga ari hagati ya 150001 Frw na 2000000 Frw, ho ikiguzi ni 1500 Frw.
Ku ruhande rwa Bank Nkuru y’ igihugu ivuga ko kugira ibi biciro ari Ubuntu bishobora gushora Societe zitumanaho mu bihombo.
Ubuyobozo bwiyi bank busubiza umunyamakuru wacu Aissa cyiza hifashishijwe twitter bwagize buti”
Turakomeza gushishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga baherekanya amafaranga kuko naho ikiguzi kiri ntabwo gihwanye nibyiza umuntu abona yirinze gukoresha kashi.
Leta ikunze gushishikariza abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga.
Ibi Bank nkuru y’ igihugu ibihera ku kuba itakaza amafranga menshi mu gukora inote n’ ibiceri.
Habineza Fiston Felix