
Nyuma y’igihe kinini mu Rwanda hizihizwa umunsi w’umuganura by’ umwihariko mu karere ka Nyanza haberaga igitaramo gikomeye cyizwi nka “I Nyanza Twaramye” cy’ ibimburira ibirori byo kwizihiza Umunsi w’ umuganura Nyirizina kuri ubu byahindutse kubera COvid-19.
Kuri iyi nshuro bitewe n’ icyorezo cya covd-19 Kwizihiza uyu munsi hari iminduka ziteganyijwe kuba harimo nko kuba iki gitaramo ndetse nibindi nkabyo birizihizwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Bitewe n’ibihe isi n’u Rwanda by’uwmihariko, bihanganye n’icyorezo cya koronavirusi . Biteganyijwe ko kuri iyinshuro uyumunsi w’umuganura urizihizwa mu miryango ndetse no mu buryo bw’ikoranabuhanga Radio na Televison kurwego rw’igihugu.
Hakazaba ibiganiro bigaruka kumuganura ndetse n’umuco maze bigakurikirwa n’igitaramo cy’umuganura.
Umuyobozi w’ akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye Royal Fm yabwiye Royal FM nyuma y’ ibiganiro ku muganura bizabera mu muryango igitaramo Nyanza twataramye kizabera kuri Television.
Yagize ati: “Igitaramo cya “I Nyanza twataramye” ndetse n’ igitaramo cy’ umuganura bizabera kuri television I saa tatu z’ umugororba ibi ni mu rwego rwo kwirinda guhuriza abantu benshi hamwe kandi bizagenda neza”
Mu gihe mu busanzwe cyera, mukwizihiza umunsi w’umuganura abantu bahuriraga hamwe abajeje bakaganuza abatarejeje, kandi hakabaho n’ingamba zo kugirango bafate ingambaa nshya bagendeye ku mwaka wabanje, kuri iyinshuro, uyu munsi uzizihizwa mu miryango, uyumuyobozi akaba aha Inama abaturarwanda kutumva ko umuganura utabaye, kuko hatabaye ibirori bibahuriza hamwe.
Ahubwo bakawizihiza bibuka intego y’umuganura ko ari ukwishimira ibyo bagezeho no kureba imbere ku mwaka ukurikiraho .
Umuyobozi w’ akarere k Nyanza agira ati: “Umuryango ugomba kwicara ukishimira ibyo wagezeho ariko bakanareba ibihe biri imbere dore tugiye kwinjira mu bihe by’ ihinga rero bicare barebe ko banazahura ubukungu bw’ umuryango kuko urabibona Covid-19 yarabushegeshe”
Biteganyijwe ko ku mugoroba w’ umuganura tariki 7 Kanama 2020 ku bitangazamakuru by’ igihugu, igitaramo inyanza ariho kizatambuka guhera saa tatu z’umugoroba.