Burundi: Pierre Nkurunziza arashyingurwa uyu munsi.

0
974

Uwahoze ari perezida w’u Burundi mu myaka 15 ishize arashyingurwa uyu munsi kuwa gatanu mu murwa mukuru Gitega. Leta ivuga ko yishwe no “guhagarara k’umutima” mu byumweru birenga gato bibiri bishize. Yatabarutse mbere y’uko ashyikiriza ubutegetsi uwatsinze amatora yo mu kwezi gushize maze we akitwa “Imboneza yamaho mu gukundisha igihugu.

Leta yasabye abaturage ko uyu munsi kuwa gatanu bajya ku muhanda kumuha icyubahiro ubwo imodoka itwaye umurambo we iza kuba iva ku bitaro bya Karusi, aho yapfiriye, igana kuri stade Ingoma i Gitega ahabera imihango yo kumuha icyubahiro nyuma agashyingurwa ahamaze iminsi hubakwa imva ye.

Turakomeza kubakurikiranira uyu muhango..