Birababaza kwikokora ukora indirimbo washoyemo akayabo, yasohoka umuntu ati wishe umuco-Mr Kagame

0
1047

Hagiye havugwa kenshi indirimbo zangiza urubyiruko mu buryo bw’amagambo azirimo yanditse nko gusakaza ubusambanyi mu rubyiruko

Kagame Mabano Eric uzwi nka Mr kagame umwe mu bahanzi bagiye bavugwa cyane nyuma y’uko hasohotse indirimbo ntiza yakoranye na Itahiwacu Bruce uzwi nka bruce Melody aganira na Royal FM.

yagize ati “Hari ibintu biba bikabije koko nange ntakwifuza ko umwana wange yakumva cyangwa yabona ariko hari n’ibindi biba bidafite n’icyo bitwaye bakabifata nkaho umuntu yishe umuco

Gusa nanone yongeyeho ko hagakwiye kubaho ubufatanyehagati y’abahanzi n’inzego zishinzwe kubangabunga umuco

Ati “Ugasanga umuntu akoze indirimbo ikamutwara amafaranga arenga ibihumbi Magana atanu y’amanyamanyarwanda nyuma ugakora video nayo ukaba wanasohoka igihugu gufata amashusho ibintu bihenze uwo muntu aracecetse nta n’inkunga yaguteye nyuma yasohoka ngo urabona ibintu wabirirmbye? rwose wishe umuco

Rumwe murubyiruko rukurikirana indirimbo zigezweho ruvuga ko izindirimbo zitagakwiye kwemererwa gusohoka kuko zica umuco zikanamamaza ubusambanyi

Ukwizagira david yagize ati” Mbambona izindirimbo ntabutumwa burimo ahubwo ari izo kwangiza umuco ahubwo nk’abantu babakuriye bashyiraho uburyo bwo kujya bavugana n’abahanzi kuko zirasohoka ugasanga zangije urubyiruko bitewe n’amagambo arimo akenshi bitagakwiye kuririmbwa”

Kuruhande rw’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco  (RALC) Niyomugaba Jonathan, ushinzwe kurengera umuco mu majwi n’amashusho yavuze ko hagiye gushyirwaho amategeko atanga umurongo kuri iyi ngingo.

Yagize ati :”Ni ukuri birahangayikishije cyane yaba abato n’abakuru umuntu ukora izo ndirimbo akwiye kugira uwo mutima wo gushyigikira no kutangiza umuco akabishyira mumaboko ye gusa hari andi mabwiriza turimo gupanga dutegereje ko yemezwa n’izindi nzego niyemezwa azadufasha koroshya iki kibazo”

Bamwe mu bahanzi bashyizwe mu majwi harimo Bruce Melodie waririmbye indirimbo zitavuzweho rumwe zirimo iyitwa ‘nka saa moya aherutse gusohora mumisi micye ,Mico The Best uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Igare’ ndetse na davis D.