Belgium 0-2 Morocco: Umukino wateje imyigaragambyo mu murwa mukuru Brussels

0
454

Hadutse ugshyamirana gukomeye kw’abafana mu murwa mukuru w’u Bubiligi, Brussels nyuma y’uko ikipe y’iki gihugu itsinzwe 2-0 na Morocco mu mukino w’igikombe cy’isi wabaye kuri iki cyumweru.

Nyuma y’uyu mukino, Polisi yahanganye n’abafana barwanye hagati yabo nyuma y’uko bamwe bamennye amaduka, ikoresha amazi mu kubatatanya. Abafana bamw bari bishimiye uko umukino wagenze maze abafanaga u Bubiligi babahukamo batangira kurwana.

Aba bigaragambyaga bateye amabuye n’amacupa ku bapolisi, bituma abagera kuri 15 batabwa muri yombi.

Aho ubushyamirane bwakomeye ni mu duce twa Étangs Noirs, Schaerbeek na Barra muri Anderlecht. Uko amasaha yicumaga ariko iyi mirwano yatuje ibintu bisubira mu buryo.

Ibitego bibiri bya Morocco byabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino bitsinzwe na Romain Saiss na Zakaria Aboukhal.

Ibyavuye mu mukino byatunguye benshi ku isi kuko u Bubiligi bwahabwaga amahirwe yo gutsinda Morocco urebye aho buhagaze ku rutonde rw’isi ndetse n’ibigwi buheruka gukora mu gikombe cy’isi aho bwegukaye umwanya wa gatatu mu gikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya mu 2018.

U Bubiligi bwari bwatsinze Canada bigoranye mu mukino wo ku munsi wa mbere mu itsinda rya 6. Gutsindwa ku munsi wa kabiri bivuze ko buzaba bufite akazi gakomeye imbere ya Croatia kuri uyu wa kane ubwo buzaba busoza imikino y’amatsinda. Ni mu gihe Morrocco isabwa kunganya na Canada gusa igahita ikatisha itike ya 1/8. Ibintu yaba ikoze bwa kabiri mu mateka nyuma yo mu 1986 mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexico.