
Etoile de l’Est binyuze mu buyobozi bwayo bwamaze gutangaza Camalade Banamwana nk’umutoza mushya w’iyi kipe ibarizwa mu Burasirazuba
bw’u Rwanda mu Karere ka Ngoma by’umwihariko.
Igikorwa cyo kwerekana uyu mutoza mushya cyabaye kuri uyu wa kabiri, mu gihe zimwe mu nshingano yahawe ku ikubitiro yasabwe kuzamura iyi kipe
mu kiciro cya mbere.
Banamwana wari umaze umwaka muri Kiyovu Sports nk’umutoza wungirije nawe yahise asaba ubuyobozi bwa Etoile de l’Est kumuba hafi bukamufasha mu bikorwa byo kongera imbaraga mu ikipe, bumuha abakinnyi bashya mu rwego rwo kunoza inshingano yahawe.
Ku ikubitiro bikaba binavugwa ko yamaze gusinyisha abakinnyi barimo Kaambare Salita Gentil wahoze
muri Rayon Sports ndetse n’umunyezamu Rukundo Protogene wanyuze mu ma kipe atandukanye arimo Marines na Etincelles.
Umunyamabanga wa Etoile del’Est Byukusenge Elia yavuze ko Banamwana yasabye abakinnyi batanu bafite ubunararibonye ariko nawe agasabwa
kuzamura iyi kipe mu kiciro cya mbere mu mwaka w’imikino w’i 2021/2022.
Yagize ati:”Juzamura Etiole del’Est nicyo twamusabye nawe adusaba
kongeramo abakinyi batanu mu myanya yaburaga ngo twuzuze abakinnyi 30″.