
Ubuyobozi bwa APR FC bwatije Ishimwe kevin muri kiyovu sports nyuma y’amezi arenga abiri ashwanye numutoza wa APR Erradi Mohammed Adil.
Ku wa 28 Ukwakira ni bwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umukinnyi wayo ukina ku mpande asatira izamu, Ishimwe Kevin kubera imyitwarire mibi.
Icyo gihe, nta makosa ya Kevin yatangajwe, ariko byavugwaga ko yaba yaragaragarije abatoza imyitwarire idakwiye ubwo yasifurwaga ko yaraririye mu myitozo.
Kuwa 12 Ugushyingo, umutoza mukuru wa APR FC Adil Mohammed Erradi, yemeje ko Ishimwe Kevin yirukanywe, ndetse ikipe y’ingabo idateganya kugarura mu bandi bakinnyi, byasobanuraga ko yirukanywe burundu.
Ati “Niba nta kinyabupfura gihari, niba nta guhuza guhari, nta mwanya uhari muri APR mu by’ukuri. Oya, nta kugaruka. Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y’igihe birarambirana.”
“Ubuyobozi bwa APR, umuryango wa APR wafashe icyemezo kidakuka, ni icyemezo cya nyuma. Nta kugaruka guhari, oya oya. Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y’ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.”
Mbere ya APR FC, Ishimwe Kevin, yakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports na Pépinière FC.
