
Nyuma yo gutwara igikombe Cya shampiona y’ u Rwanda idatsinzwe umukino n’ umwe, biyemerera guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League kipe y’ ingabo z’ igihugu APR FC igiye gutangira iyi mikino.
APR FC imaze gutombera Gor Mahia Fc yo muri Kenya Mw’ ijonjora ry’ ibanze mu muhango wabereye I cairo mu Misiri.
Biteganyijwe ko mu mukino ubanza ikipe ya APR FC izakira Gor Mahia i Kigali hagati ya tariki 27-29 Ugushyingo Mu gihe umukino wo kwishyura uzabera I kigali Hagati ya Tariki 4-6 ukuboza 2020.
Kuri ubu ikipe ya Gor Mahia itozwa n’ umunya-Brazil Robertinho watoje Rayon Sport akanayitwaramo igikombe mu mwaka wa 2018-2019 ayirusha arusha APR amanota 7.
Uko andi makipe yatomboranye.
Costa do Sol vs Platinum
Simba vs Plateau United
Al Hilal vs Vipers SC
FC Nouadhibou vs Asante Kotoko
Buffles FC vs MC Algers
Sfaxien vs Mlandege Zanzibar
Enyimba vs Rahimo FC
AS Otohô vs Al Merreikh