
Kuri uyu wambere mu karere ka ngororero mu murenge wa matyazo hatangirijwe icyumweru cy’ubukangurambaga ku buzima bw’umubyeyi n’umwana nubukangurambaga bwateguwe nikigo cy’igihugu cyita kubuzima RBC Mu mi mibare igaragarazwa nuko aka karere ka ngororero ariko kihariye mu kugaragaza ikibazo cy’igwingira mu gihugu aho 50.7% byabana bagaragaza iki kibazo.
Aho bamwe mubaturage bagaragaza ko impamvu nyamukuru ari ubukene,bakagaragaza ibyiciro byubudehe nk’ikibazo nkuko Mbarushimana Jean Baptiste yabidutangarije ati “hari nk’umwana ungwingira bitewe n’ubushobozi bw’umubyeyi aribwo bukene, noneho ibyizi mfashanyo zaza nka shisha kibondo na gira inka bigahabwa abo mukiciro cya mbere n’icya kabiri bakirengagiza uwashyizwe mukiciro cya gatatu bitewe nuko bamushyizemo batamenye neza ubushobozi bwabo“
Ibi kandi Uwihoreye Patrick vice mayor ushinzwe iterambere n’ubukungu abigarukaho aho avugako nka akarere batangije gahunda yiswe Umuganura yo gufasha abadafite ubushobozi nabo kuba babona indyo yuzuye bagaburira abana babo mu rwego rwo kubarinda igwingira. “hano umuntu wifashije cyangwa se ufite ubushobozi byibuze rimwe mugihembwe cy’amezi atandatu yajya aremera mugenzi we uri muri cyakibazo cy’imirire mibi mu rwego rwo gufasha iyo miryango kuyikura mu miririre mibi cyangwa se ubugwingire”
Mubigarukwaho cyane kandi hari nikibazo cy’ubushoreke nkimwe mu mbogamizi itera ikibazo cy’imirire mibi muri rusange bikanatera ikibazo cyo kubyara abana badashoboye kurera. Nkuko umunyamabanga wa uhoraho muri ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umugore Batamuliza Mireille yabigarutseho, ati “iki nikibazo cyibangamiye iterambere ry’umuryango ndetse kibangamiye iterambere ry’ingo muri rusange kuburyo kuhindura bisaba ko tugaragaza uruhare rwa buri wese byumwihariko abagabo bashaka abagore benshi bitera kubyara abana benshi badashoboye kurera”
Mu mibare igaragazwa nikigo mboneza mikurire murwanda igaragaza ko muri 2015 umubare wabana bagwingiye waruri kuri 38% aho iyi mibare yaje kugabanuka ho 5% muri 2020. Bikaba bigaraga ko mu mwaka wa 2019 akarere ka ngororero kari imbere mu bafite umubare munini wabana bafite ikibazo cy’igwingira aho bari kuri 50.5%. Muri gahunda ya leta harimo yuko mumwaka wa 2024 umubare wagera kuri 19% wabana bagwingira.