
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yaraye inaniwe kubona itike y’igikombe nyuma yo kunanirwa gutsinda Cameroon mu mukino wabereye i Douala muri Cameroon.
Ni umukino u Rwanda rwarushijwemo bigaragara ndetse Capitaine wa Cameroon, Vincent Abubakar abona amahirwe menshi imbere y’izamu ry’Amavubi nubwo atayinjije.Mu gice cya kabiri umunyezamu Olivier Kwizera wari wagarutse mu kibuga nyuma yo gusiba umukino wa Mozambique kubera ikarita itukura yari yarabonye muri CHAN yongeye guhabwa indi ubwo yakoreraga ikosa inyuma y’urubuga rwe.
Amavubi yasoje imikino itandatu ku mwanya w agatatu afite amanota atanu, yinjije igitego kimwe gusa.
Cameroon Ni iya mbere, ifite amanota 11, Cap Vert ikaba iya kabiri n’amanota 10 naho Mozambique yasoje ari iya nyuma, ifite amanota ane.
Nta kipe yo muri EAC yabonye itike Mu gihe mu gikombe cya Afurika giheruka Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC)
wari uhagarariwe n’ibihugu bine, umwaka utaha nta kipe n’imwe izaba ibarizwayo.
Ubwo iri rushanwa ryaberaga mu Misiri mu 2019, EAC yari ihagararaiwe na Uganda, Tanzania, u Burundi na Kenya.
Kuri ubu u Burundi bwabaye ubwa gatatu mu itsinda rya gatanu, Uganda iba iya gatatu mu itsinda rya kabiri, Kenya iba iya gatatu mu itsinda rya karindwi, Tanzania iba iya gatatu mu itsinda rya 10, u Rwanda narwo rwabaye urwa gatatu mu itsinda rya gatandatu naho Sudan y’Epfo iba iya nyuma mu itsinda rya kabiri.
Cyakora akarere ka CECAFA ko kazaba gahagarariwe n’ibihugu bifite amateka nk’ibihugu ariko binafite amateka kurusha ibindi muri CECAFA. Sudan na Ethiopia ni bimwe mu bihugu bitatu bya mbere byakinnye igikombe cya Afrika mu 1957.
Ethiopia yatwaye iki gikombe mu 1962 isubiye muri AFCON ku nshuro ya 11 naho Sudan isanzwe yubakiye kuri El Merreikh na Al Hilal igiye gukina AFCON ku nshuro ya 9. Nayo ifite iki gikombe muri 1970.
Ibihugu byabonye itike: Cameroon, Senegal, Tunisia, Algeria, Mali, Burkina Faso, Guinea, Comoros, Gambia, Gabon, Egypt, Ghana, Equatorial Guinea, Zimbabwe, Morocco, Ivory Coast, Nigeria, Sudan, Malawi, Ethiopia, Mauritania, Guinea Bissau, na Cape Verde.
Itike ya nyuma yagombaga kuboneka mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ikava ku mukino wari guhuza Sierra Leone na Benin ariko uyu mukino ntiwabaye. Benin yanze kwemera ibisubizo by’ibipimo bya Covid-19 byerekanaga ko abakinnyi bayo batanu barwaye.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko uyu mukino uzaba mu kwezi kwa gatandatu. Benin irasabw akunganya mu gihe Sierra Leone igomba gutsinda kugirango ibone itike.