AFCON 2021: Umunyarwandakazi Salma Rhadia Mukansanga arasifura umukino wa mateka mu gikombe cya Africa

0
1189

Umunyarwandakazi Salma Rhadia Mukansanga arasifura umukino wa mbere mu mateka
y’igikombe cya Africa uba uyobowe n’abasifuzi b’abagore gusa uba uyu munsi kuwa
kabiri.

Kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaounde ku mukino wa Zimbabwe na Guinea wo mu
itsinda B uba 18h z’umugoroba ku isaha ya Kigali, Mukasanga araba ari umusifuzi wo
hagati.
Arafatanya Carine Atemzabong (Cameroon), Fatiha Jermoumi (Maroc) bari ku mpande
n’umusifuzi wa VAR Bouchra Karboubi (Maroc).

Ni ubwa mbere abasifuzi bane b’abagore bayobora umukino w’amakipe y’abagabo mu
gikombe cy’afrika kuva aya marushanwa yatangira mu myaka 65 ishize.
Umuyobozi w’abasifuzi muri CAF, Eddy Maillet yatangaje iki ari “igihe cy’amateka” mu
kunoza no guteza imbere abasifuzi muri Afurika, nk’uko bivugwa n’urubuga rwa CAF.

Avuga kuri Mukansanga, Maillet yagize ati: “Uyu mwanya ntabwo ari uwa Salma gusa
ahubwo ni uw’umukobwa wese ukiri muto muri Afrika ufite ishyaka ry’umupira
w’amaguru kandi wibona nk’umusifuzi mugihe kizaza.”

Salma avuka i Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yifuzaga kuzaba umukinnyi wa
basketball ariko ntiyabigiramo amahirwe, yiga umwuga w’ubuforomo ariko kubera
gukunda imikino asaba gukora amahugurwa y’abasufuzi mu 2008. Ni aho byatangiriye.

Mu mwaka wa 2010 niho yatangiye kuboneka asifura imikino y’abagabo muri
shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, byari ibidasanzwe. Yarabikomeje kugeza
ubwo ageze ku rwego rwo kuba umusifuzi mpuzamahanga.


Yayoboye imikino mpuzamahanga itandukanye y’abagore muri Africa, mu 2018
yasifuye igikombe cy’isi mu bagore batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay.
Mu 2019 yasifuye igikombe cy’isi mu bagore cyabereye mu Bufaransa, ubu ari ku
rutonde rw’abazatoranywamo gusifura igikombe cy’isi cy’abagore cya 2023 muri
Australia na New Zealand.

Umwaka ushize, Salma Mukansanga yasifuye imikino Olempike yabereye i Tokyo mu
Buyapani, niwe munyarwanda wa mbere wari usifuye iyi mikino.

Ku mukino wa mbere umugore yasifuye mu gikombe cya Africa tariki 10 z’uku kwezi kwa
Mutarama hagati ya Guineya na Malawi mu mujyi wa Bafoussam, Salma Mukansanga yari
umusifuzi wa kane (4).