
Abantu bahaha bakoresheje ikoranabuhanga cyangwa interineti ibizwi nka online shopping batangarije Royal FM ko hari bamwe mubacururiza kuri internet hano mu Rwanda bahenda ibicuruzwa byabo aho usanga igiciro kikubye kabiri y’igiciro gisanzwe kigura.
Uyu ni Kamanzi Patrick(amazina yahinduwe) yagize ati:” Ikibazo cy’abantu bacururiza kuri interineti cyangwa se ibizwi nka online shopping hano mu Rwanda usanga ibiciro byabo bihanitse cyane aho ikintu bagikuba kabiri y’igiciro gisanzwe kigura ugasanga nk’ikintu kigura 5000Fr bakigurishije 10000 Fr cyangwa 15000 Fr “.
Mutesi Grace (amazina yahinduwe) yagize ati:” Hari abantu baza bagashyira ibintu bacuruza ku mbunga nkoranyambaga wenda nka whatsApp wamubaza akakubwira igiciro kiri hejuru cyane kirenze uko igicurizwa kigura ugasanga rero n’ ikibazo nkubu mperutse kubona umuntu uhacururiza mubajije umupira ambwira 10000 Fr kandi mbajije aho bacururiza bisanzwe bambwiye 5000 Frw”.
Kurundi ruhande hari n’abavuga ko ibyo batumye uko biba bigaragara kuri internet atari ko biba bisa iyo bibagezeho.
Mugabo Yves (amazina yahinduwe) yagize ati:”nigeze gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ndeba inkweto ndazikunda ndazitumiza zingezeho mbona uko nari narazibonye kuri interineti atariko zimeze, Niba baduhindurira sinzi “.
Paul Mbonyi umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango utegamiye kuri leta uharanira inyungu z’ abaguzi (ADECOR) avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana bakagisesengura maze bakagikorera ubuvugizi.
Yagize ati :” Ibi bisaba gukora igereranya ry’ ibiciro ariko byo n’ ikibazo tutarakurikirana kuko ni ubwa mbere tucyumvise, ubwo turaza kugerayo tukimenye neza, tumenye koko ese ibyo biciro biri mukuri ? Kuko umuntu ashyiraho igiciro bitewe na serivise aributange ariko igomba kuba ishyize mu gaciro idahenze “.
Ni mugihe leta y’u Rwanda ikangurira abantu gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ndetse no kugura cyangwa guhahira kuri internet.
Igakangurira kandi abacuruza bakoresheje ikoranabuhanga kubikorana ubunyangamugayo.