
Nyuma y’ amezi ane abayislam badasengera hamwe mu misigiti, Kuri uyu wa gatanu bashoboye guterana mu masengesho yabo ya buri wa gatanu.
Ku musigiti uherereye nabayislm hano mu mujyi wa Kigali, ahasanzwe hajya abizera babaslam Magana ane hari harimo abatarenze mirongo itanu.
Aba bayisilamu babwiye Royal FM ko bishimiye ko bashoboyE gusenga nubwo hari ibitarakunda kuko abasenga mu materanro ari bacye ugereranyije n’ abasanzwe bateranira muri iyo misigiri.
Ku ruhande rwa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana avuga ko gusenga mu buryo butari guterana Islam ibwemera kandi ko ntawakwanga gukurikiza amabwiriza.
Yagize ati: ““Twebwe abantu dushobora kuba tutarabirebye ko bishobora kubaho ,ariko islam iba yari yarabiteguye cyera .Ubu buryo dusengamo butandukanye islam irabuteganya kandi irabwemera ,kandi sinibaza uwanangira kutubahiriza amabwiriza kuko aya mabwiriza ni aturinda kandi agakumira cyiriya cyorezo kugirango kitaducura inkumbi nkuko Kirimo kubikora hirya no hino! eeHh icyambere ni ukugira ubuzima bwiza buzira umuze ,umuntu agasenga Imana kandi aba islam iryo hame bararisobanukiwe . Ubuzima ni bwiza ,nibwo bwibanze ninabwo bwambere. Noneho ibindi bikorwa bikubakira aho ngaho “
Kuri uyu wa gatanu mu isengesho ry’ idjuma mu Rwanda hose imisigiti itarenze itanu mu gihe habarurwa arenga Magana atandatu.
Ubuyobozi bwa Islam buvuga ko bukomeje gukora ibishoboka byose ngo ibisabwa ku misigiti byuzuzwe abizera babayislm bashobore guterana.
AMAFOTO

