Abatumiza ibintu mu mahanga basabwe kwirinda amakosa mu gutanga EBM

0
428

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA cyasabye abacuruzi batumiza ibintu mu mahangwa kwirinda gutanaga amakuru atari yo hagamijwe kunyereza imisoro.

RRA yabisabye aba bacuruzi mu nama nyunguranabitekerezo yakoranye n’aba bacuruzi kuri uyu wa kane mu mujyi wa Kigali.

Iyi nama kimwe n’izindi zimaze iminsi zitegurwa zihuza abasora na RRA igamije kurebera hamwe ibyakorwakugirango abasora barusheho kunoza uburyo bwo gutanga umusoro, kwirinda amakosa yatuma umusoro unyerezwa ariko nabo bakagaragaza ibibazo bitandukanye bahura nabyo kugirango bishakirwe umuti.

Bimwe mu bibazo byagarutsweho bizingiye ku kudatanga amakuru yuzuye mu gihe umucuruzi yinjiza ibintu mu Rwanda cyangwa igihe ari kubigurisha.

Ubuyobozi bwa RRA bwagaragaje ko hari aho abacuruzi bagitangaza ingano nto y’ibyagurishijwe bagamijwe gukwepa imisoro.

Ku ruhande rw’abacuruzi, basabye RRA kongera kwita ku mabwiriza n’amategeko agenga ubucuruzi mu gihe ifata imyanzuro runaka. Umwe muri bo yagaragaje ko hari igihe RRA ifatira amafaranga y’umucuruzi ukekwaho amakosa nyamara nyuma bikazagaragara ko nta makosa yari afite. Iyo bigenze gutyo ngo ayo mafaranga yafatiriwe asubizw aumucuruzi nta nyungu ahawe kandi hari igihe usanga yari yarayafashe muri Banki nk’inguzanyo.

Basabye ko RRA yajya ishyiraho inyunu ibarwa buri kwezi nk’uko na RRA ishyira ibihano ku mucuruzi watinze gusora.