
Emirates niyo kompanyi ya mbere muzitwara abantu mu ndege yatangaje ko igiye guha abagezni ubwishingizi kubuntu ku ndwara ya covid 19 ,nu muhate wo gushishikariza kongera kuyitega nanone.
Abagenzi bazaba bashinganye kukuvurwa no gucumbikirwa muri hoteli mugihe bari mu kato ,ndetse nibijyanye n’urupfu mugihe bakwandura coronavirusi bari k’urugendo niyi kompanyi.
Batngaje ibi mugihe kompanyi z’indege nyinshi kwisi zahajwe kubera ingamba zo kwirinda iki cyorezo ubu zikaba zirikwitegura gusubukura ingendo zo gutwara abantu.
Rwandair ,kompanyi ya leta y’u Rwanda yaraye itangaje ko itegereje cyane ko abantu bagaruka kujyana nayo,yerekana uko abakozi bayo bazaba bambaye mu ngamba zo kwirinda covid 19.
Mu mpera z’ukwezi kwa kane, Rwandair yatangaje igabanya ry’imishahara y’abakozi bayo ku kigero kigera kuri 65%.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Emirates, kompanyi ijya kure kurusha izindi ku isi, yatangaje ko ifite gahunda yo kugabanya abakozi bagera ku 9,000.
Mu itangazo Emirates yasohoye, umukuru wayo Sheikh Ahmed bin Saeed Al Maktoum yagize ati:
“Tuzi ko abantu bashaka kugenda kuko imipaka ku isi iri kongera gufungurwa, ariko bakeneye koroherezwa no kwishingirwa mu gihe hari ikibaye kitateganyijwe mu rugendo rwabo”.
Iyi kompanyi ivuga ko aya ubu bwishingizi, bufite agaciro mu gihe cy’iminsi 31 uhereye igihe umugenzi yafatiye urugendo, buzahita butangira gukora kugeza mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.
Nta kiguzi gisabwa kuri ubwo bwishingizi kandi ntibwita ku kiciro cy’aho umugenzi yicaye mu ndege cyangwa aho agiye, ndetse buhabwa umugenzi wese atarinze kubwiyandikishamo.
Iyi kompanyi ifite ikicaro i Dubai, ivuga ko ubu bwishingizi buzavuza umuntu kugeza ku giciro cy’amadorari ya Amerika $176,500 (ni arenga miliyoni 176 mu mafaranga y’u Rwanda)
Buzishyura kandi igiciro cyo gushyirwa mu kato muri hotel, bibaye ngombwa, mu gihe cy’ibyumweru bibiri ku giciro cy’amadorari $117 ku munsi.
Mu gihe umugenzi yakwicwa na Covid-19 yanduriye mu rugendo rwabo, ubwishingizi buzahita butanga $1,700 yo gutegura ibyo kumushyingura.
Inkuru ya BBC