Abapolisi bakekwaho kwica George Floyd batangiye kuburanishwa

0
1061

Igikorwa cyo guhitamo abazaburansha urubanza abapolisi bane barimo
Derek Chauvin baregwamo kwica umwirabura George Floyd urupfu rwe
rwateje imyigaragambyo benshi ku isi basaba ko ihohoterwa ry’abirabura
rikorwa n’igipolisi cya Amerika ryahagarara cyagombaga gutangira kuri uyu wambere ariko cyimuriwe uyu munsi.

Umupolisi Derek Chauvin na bagenzi be Alexander Kueng, Thomas Lane,
na Tou Thao bakurikiranyweho kwica George Floyd ku itariki ya 25 Gicurasi umwaka ushize muri Mineapolis.

Umucamanza yanzuye ko urubanza rutangira uyu munsi nyuma y’uko
ibyaha aregwa bitarumvikanwaho.

Derek Chauvin yagaragaye ku mashusho yashinze ivi ku ijoso rya Floyd,
igikorwa cyamaze iminota isaga icyenda bikaza kumuviramo urupfu.
Uruhande ruburanira uyu mupolisi ruvuga ko Floyd yishwe n’ikigero cyo
hejuru cy’umuti wa fentanyl yari yafashe.

Umwanzuro w’uru rubanza uzafatwa mu kwezi kwa kane. Ruzakurikiranywa kuri internet n’abaturage bose. Cyakora umutekano wakajijwe muri Mineapolis ndetse no ku nyubako ruzaberamo.