Abanyarwanda 58 barekuwe na Uganda nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna

0
1021

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, Abanyarwanda 58 barekuwe na Uganda, basesekaye ku butaka bw’u Rwanda bihita bikurikirwa n’itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryo gufungura Umupaka wa Gatuna uhuza Ibihugu byombi.

Aba banyarwanda barimo abagabo 47, abagore batandatu 6) n’abana batanu (5) ndetse n’Umurundi umwe.

Amakuru avuga ko aba bantu bafashwe mu bihe bitandukanye aho bari bafungiwe ahantu hatandukanye bashinjwa kwinjira muri Uganda no kuhaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kuba bamaneko b’u Rwanda mu gihe Umurundi umwe we yagiye muri Uganda avuye mu nkambi ya Mahama.

Mu minsi ishize, hagiye humvikana abandi banyarwanda bagiye barekurwa na Uganda bakoherezwa mu Rwanda.

Nyuma y’uko aba banyarwanda bageze mu Rwanda, mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko kuva tariki 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uzaba ufunguwe.

Iri fungurwa ry’umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe nyuma y’imyaka itatu ufunze, ribaye nyuma y’iminsi micye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryavuze ko muri uru ruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, u Rwanda rwabonye ko hari intambwe ishimishije ku ruhande rwa Uganda mu gukemura ibibazo byatumye umubano w’ibihugu byombi uzamba.