Abanyamerika n’ abanyaburayi 100 batishimiye uko babayeho barashaka kwimukira mu Rwanda

0
1339

Ibikorwa by’ivanguraruhu no kudahabwa agaciro byatumye bamwe mu birabura baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangira gutekereza uko bashobora gusubira muri Afurika aho bakomoka, aho babona nk’ubutaka bazongera guhererwaho icyubahiro kandi ntihagire ubahora uko basa.

Uyu mwanzuro ntiwafashwe n’abirabura baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa ahubwo n’ababa mu bindi bihugu batangiye gushaka uko basubira muri Afurika.

Kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika, u Rwanda narwo ruri mu ho aba banyamahanga berekeje amaso. Kugeza ubu Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ivuga ko hari abarenga 100 bamaze kugaragaza ubushake bwo gutangira ubuzima bushya mu Rwanda ndetse baranarusura.

Mu gushaka gusobanukirwa byinshi k’u Rwanda, itsinda ry’aba banyamahanga ryari rigizwe n’abantu 16 ryahuye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.

Ubwo yakiraga aba banyamahanga, Prof Nshuti yabijeje ko u Rwanda rwiteguye kubakira ndetse anabereka amahirwe bagira umunsi baba batangiye ibikorwa byabo mu Rwanda.

Iri tsinda ryakiriwe na Prof Nshuti rigizwe n’abahanga mu bintu bitandukanye birimo uburezi, ikoranabuhanga, ubugeni abandi bakaba ba rwiyemezamirimo, bimutse bava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza no mu Birwa bya Caraïbes.

Iyo uganiriye n’aba banyamahanga abenshi bakubwira ko bafashe umwanzuro wo kuva mu bihugu bitandukanye bari batuyemo kubera ivangura bakorerwaga no kudahabwa agaciro nka bagenzi babo b’abazungu.

Marsha Favis wavukiye muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko yafashe umwanzuro wo kwimuka akava muri iki gihugu nyuma yo kubona ko abirabura badahabwa agaciro gakwiye kandi bakavangurwa kubera uruhu rwabo.

Uyu mugore kuri ubu uri mu Rwanda n’abana be yavuze ko ibi byatumye batabasha kumenya neza abo baribo n’inkomoko yabo.

Ati “Nti twigeze tugira amahirwe yo kumenya abo turibo bya nyabyo, aho dukomoka no kuba muri bene wacu, mu mahanga hari inyigisho zitari zo ku bana bacu, ntabwo twigishwa ko abirabura bashoboye, twigishwa ko abazungu bashoboye […] ariko aha dufite uburenganzira bwo kuba abo dushobora kuba bo dufite abantu b’icyitegererezo nka Perezida Paul Kagame abana bacu bashora kureberaho, Perezida wacu aha ni umwirabura, Minsiitiri ni umwirabura buri wese asa n’umuhungu wanjye.”

“Ni muremure cyane kandi ibyo muri Amerika ni ikibazo, aha ntazaba umugabo w’umwirabura ahubwo azaba umugabo gusa, aha ndi umugore ntabwo ndi umugore w’umwirabura, ndi umugore gusa nk’uko nabivuze aha abana banjye bazagira abantu b’icyitegererezo basa nabo biroroha kugera ku kintu iyo uzi ko umuntu usa nawe ari muri uwo mwanya, ugira imbaraga zo kumva ko nawe wawugeramo.”

Marsha yakomeje avuga ko u Rwanda ari ahantu heza hashobora kubakiza ibikomere bahuye nabyo, anemeza ko yari afite ibihugu byinshi bya Afurika yashoboraga guhitamo ariko nyuma y’ubushakashatsi yakoze yahisemo u Rwanda kubera Perezida warwo Paul Kagame, ikirere n’umutekano. Kuri ubu ngo ari mu nzira zo gushaka ubwenegihugu.

Umwanzuro wo kwimuka akava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Marsha awuhuriyeho na Imahkus Okofu wamaze no gutangiza ibikorwa bye mu Rwanda.

Uyu mubyeyi wihaye akazina ka “Mama One Africa’, yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa New York ariko yagiye asura ibihugu bya Afurika bitandukanye birimo Tanzania, Ghana n’u Rwanda.

Uyu mubyeyi bigaragara ko akuze yavuze ko muri Amerika atigeze ahabonera ibyishimo ari nacyo cyatumye afata umwanzuro wo kuhava.

Ati “Oya ntabwo nigeze mpabonera ibyishimo iyo biza kugenda gutyo mba narahagumye, nahunze Amerika kuva mu 1990 kubera irondaruhu, kutabona amahirwe.”

Imahkus Okofu yavuze ko kubera uburyo Afurika ivugwa nabi mu mahanga atigeze ashaka kuyizamo, akemeza ko iyo amenya ukuri mbere aba yaraje kera.

Ati “Kubera ibintu bibi bivugwa kuri Afurika sinigeze nshaka kuhaza, umunsi umwe byabaye ngombwa ko nkenera kuza nkareba […] navuga ko nababaye cyane ubwo nageraga muri Ghana iyo nza kumenya ko Afurika ari uku imeze nari kuba naraje kera.”

Imahkus Okofu yakomeje avuga ko abantu bava muri Afurika bajya muri Amerika batajya bahishura ibibi bahurirayo nabyo ari nayo mpamvu ituma abenshi bifuza kujyayo.

Uyu mubyeyi yavuze ubu yamaze gufata umwanzuro w’uko igihe cye kinini azajya akimara mu Rwanda akajya muri Ghana na Tanzania gake kuko naho ahafite ibikorwa.

Abana babo bakunze i Nyamirambo

Ubwo iri tsinda ryabonanaga na Prof Nshuti Manasseh, bamwe mu barigize bari baherekejwe n’abana babo, nabo bagaragaje ko bari babangamiwe n’ibikorwa by’ivangura bakorerwa mu bihugu babamo.

Ella Jackson ni umukobwa wa Ellen Jackson na Michel Jackson, umuryango uri muyiyemeje gukomereza ubuzima bwawo mu Rwanda uturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ella yavuze ko mu mezi ane umuryango we umaze mu Rwanda yamubereye meza.

Ati “Tumaze hano amezi atatu ashyira ane, ni ahantu heza hari isuku kandi hagendera kuri gahunda abantu baho ni beza kandi bakunda abantu mu by’ukuri ni byiza cyane.”

Ella yakomeje avuga ko yabashije kugira inshuti mu Rwanda ndetse ko yakunze cyane agace ka Nyamirambo.

Ati “ Yego nabashije kugira inshuti nyinshi cyane kandi hari abantu benshi bari kuva hanze bigatuma ndushaho kugira inshuti ariko hari n’inshuti mfite zo mu Rwanda. Ahantu nkunda cyane ni i Nyamirambo, iyo tugiye guhaha.”

Ella Jackson yavuze ko azishima cyane umuryango we nuguma mu Rwanda, ko nta na kimwe yabonye yahagaye cyane ko n’ibiryo akunda birimo umuceri n’inkoko yabonye bihaboneka ku bwinshi.

Umuhungu wa Marsha Favis, yavuze ko kuva yagera mu Rwanda yahasanze abantu beza kurusha abo yahuraga nabo i California. Ati “Aha hari abantu benshi beza kandi b’abirabura kandi beza kurusha abantu bo muri California.”

Uyu mwana w’umuhungu yavuze ko muri Kigali yakunze cyane agace ka Kibagabaga aho umuryango we utuye ndetse n’imineke yo mu Rwanda.

Prof Nshuti yijeje aba banyamahanga ubufasha bwose bazifuza kugira ngo babashe kubona ibyangombwa no kugera ku byo bifuza mu Rwanda.

Iyi ni Inkuru ya Igihe.com