Abantu bitwaje intwaro bishe abaturage 43 mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Nigeria

0
1314

Kuwa mbere w’iki cyumweru, guverinoma ya Nijeriya yatangaje ko abantu bitwaje imbunda bakekwaho kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi bagabye igitero ku isoko riherereye mu gace kitwa Sokoto mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Nijeriya, bahitana abantu 43.

Umuvugizi wa guverinoma ya Sokoto, Muhammad Bello, yatangaje ko abantu 43 aribo baguye muri iki gitero.
Mu kiganiro na AFP Muhammad Bello yasobanuye ko impamvu iki gitero cyaguyemo abantu benshi byatewe nuko wari umunsi w’isoko kandi abacuruzi n’abaguzi bakaba bari benshi cyane.

Gusa andi makuru akavuga ko imiyoboro y’itumanaho muri aka gace hashize igihe kinini yarahagaritswe kugira ngo ihungabanye imikorere y’imitwe y’iterabwoba, ibi bigatuma gukusanya amakuru bigorana kuri
guverinoma ya Nijeriya.

Aka gatsiko kandi ku ya 8 Ukwakira kagabye igitero ku rindi soko mu karere ka Sabon Birni hafi y’umupaka na Niger, gihitana abantu 19. Kuva mu kwezi gushize, ingabo za Nijeriya zatangije ibikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba hifashishijwe indege z’intambara, ibi bitero bikaba byaraguyemo umubare munini w’abaturage ba Nijeriya