
Ikigo gishinzwe kugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA) gikomeje gukangurira Abanyarwanda n’abandi bose babyifuza bari mu Rwanda no mu mahanga ko barushaho kwitabira kuzigama no gushora imari by’igihe kirambye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane.
Mu kiganiro yagiranye na Royal FM kuri uyu wa Gatatu, Umukozi ushinzwe iyamamazabikorwa mu kigo kigenzura isoko ry’imari n’imigabane (CMA) Migisha Magnifique uvuga ko isoko ry’imari n’imigabane ryubatswe nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ibonye ko ari ngombwa ko kubera uruhare rigira mu guha abashoramari na Leta amafaranga y’igihe kirekire ashobora gufasha iterambere ry’igihugu.
Isoko ryibanda cyane ku bucuruzi akaba ariho isoko ry’imigabane cyangwa impapuro mpeshamwenda zicururizwa ndetse hari n’ibigega by’ishoramari by’abishyize hamwe bihakorera mu kurushaho gufasha abashoye imari kubona inyungu, inshingano za CMA zikaba kugenzura isoko, gushyiraho amategeko n’amabwiriza, kureba ko akurikizwa ndetse no kuriteza imbere bakangurira abantu kuryitabira.
Bwana Rugamba Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’ubuhuza cya CDH Capital yavuze ko isoko ry’imari n’imigabane wahasanga amafaranga ahendutse kandi ari ay’igihe kirekire utayasabwa vuba ugereranyije n’ayo muri banki, impamvu ya mbere n’uko urihuriraho n’abantu benshi bashobora kuguha amafaranga, mu gihe kuri banki umukiiya yumvikana na banki bonyine.
Rugamba yavuze ko ku bijyanye n’impampuro mpeshamwenda, ko ari impapuro abashoramari batandukanye (abantu ku giti cyabo, ibigo by’imari, amashyirahamwe, ibigo byigenga…) bashobora gushoramo amafaranga baguriza Leta, mu gihe izo mpapuro zishyizwe ku isoko, bakajya bahabwa inyungu zibarwa ku mwaka, bakazasubizwa amafaranga batanze bagura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.
Ku isoko ry’imari n’imigabane haba abahuza hagati y’abagurisha n’abagura imigabane, ushaka imigabane rero yegera umuhuza (Broker) akamubwira umubare w’imigabane ashaka n’agaciro agenera buri mugabane.
Ugurisha imigabane nawe yegera umuhuza akamubwira umubare w’imigabane agurisha ndetse n’agaciro ka buri mugabane. Nyuma y’ibyo rero abahuza bahurira ku isoko ry’Imari n’imigabane (Rwanda Stock Exchange) bagaciririkanya ibiciro.
Ibyo abahuza bumvikanyeho bikusanywa n’Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’imigabane (Rwanda Stock Exchange) ari naryo rikurikirana imirimo y’iyimurwa ry’imigabane iva ku wayigurishije ijya ku wa yiguze.