Abakinnyi bakina hanze baratangira kugera mu Amavubi uyu munsi

0
2200

Abakinnyi bakina hanze y’igihugu, biteganijweko barangira gusanga bagenzi babo mu mwiherero uyumunsi, mu myiteguro y’imikino ibiri u Rwanda rufite muri Werurwe 2021.

Mu bakinnyi 31 Mashami aheruka guhamagara, harimo abakinnyi 8 bakina hanze y’u Rwanda ndetse gahunda y’uko bazagera mu Rwanda yamaze gusobanuka. Kapiteni w’Amavubi ndetse akanakinira ikipe ya Yanga Africans, biteganyijwe ko azagera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021 ku isaha ya 18:20 PM zo mu Rwanda. Nirisarike Salomon na we biteganyijweko agera mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 15 Werurwe 2021 ku isaha ya 19:15 pm zo mu Rwanda.

Rubanguka Steven ukina mu gihugu cy’u Bugereki, biteganyijwe ko azagera i Kigali ku wa 3 tariki 17 Werurwe 2021 ku isaha ya 8:15 zo mu Rwanda. Mukunzi Yannick na we biteganyijwe ko azagera mu Rwagasabo tariki 19 Werurwe 2021 ku isaha ya 8:05 zo mu Rwanda.

Kagere Meddie ukinira ikipe ya Simba yo muri Tanzania, biteganyijwe ko azagera mu Rwanda kuri uyu wa 5 tariki 19 Werurwe 2021 ku isaha ya 18:30 pm ku isaha yo mu Rwanda. Mvuyekure Emery umuzamu wa mbere wa Tuskey FC yo muri Kenya na we biteganyijwe ko azagera mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 21 Werurwe 2021 ku isaha ya 11:50 am ku isaha yo mu Rwanda.

Abakinnyi 2 barimo Muhire Kevin ndetse na Rwatubyaye Abdul ntabwo gahunda yabo iramenyekana ndetse n’igihe bazafatira indege ntabwo kirajya hanze. 

U Rwanda ruzakina imikino ibiri itaha rusabwa kuyitsinda kugira ngo rwiyongerere amahirwe yo gusubira mu Gikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004 ubwo cyari cyabereye muri Tunisia.

Amavubi ni aya nyuma mu itsinda F n’amanota abiri, akurikiye Mozambique na Cap-Vert binganya amanota ane mu gihe Cameroun ari iya mbere n’amanota 10 ndetse yamaze kwizera gukina iri rushanwa izakira.