Turasaba abagiye kudushyira mu byiciro bishya kutubera Imfura-Umuturage

0
881

Muri 2019 , nibwo Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda, bwagaragaje  ko 38.5% by’abashyizwe mu byiciro by’ubudehe guhera muri 2015 -2018 batahawe serivisi bagombaga guhabwa bitewe no gushyirwa mu cyiciro badakwiye na ho abandi 20% na bo bahabwa serivisi batagakwiye guhabwa bitewe n’icyiciro kitari icyabo bashyizwemo.

Mu minsi ishize Royal FM yamenye amakuru ko minisiteri ifite mu nshingano inzego z’ ibanze (MINALOC) yatangiye guhugura abakozi bazashyira mu byiciro abaturage bishya biherutse gushyirwaho.

Hagati aho, Bamwe mu baturage baganiriye na Royal fm mu mujyi wa kigali , bakaba basaba ko  intumwa zizoherezwa na leta kubashyira mu byiciro  by’ubudehe byavuguruwe,za zakoresha ukuri kugirango hatazabaho kurenganya umuntu agashyirwa mu cyicuro kitamukwiye nkuko byagiye bigaragaragara.

Kalisa Joseph (amazina yahinduwe ) yagize ati:”bakagombye rero kuza bakajya bareba ese uyu muntu atunze ibiki? ashobora kuba atunze nk’imodoka wenda ariko nta nzu agira akodesha ,aho ngaho rero baba bakwiye kuvuga ngo numukire ku rwego uru n’uru bakamenya icyiciro cyimukwiye hatabayeho kurenganywa bakanagera niwe bakamenya amakuru yose”.

Mugabo Yves (amazina yahinduwe) nawe yagize ati :”Hari aba bayeho mubuzima butandukanye hari ushobora kuba yifashije ndetse nutifashije rero ugasanga uwifashije bamushyize mu icyiciro cya wawundi utifashije rero icyo nasaba leta bazabanza bagashaka amakuru mbere yo gushyira umuntu mu icyiciro bakamenya umuntu ubuzima abayemo mbese bagakoresha ukuri.”

Mukaneza Alphonsine (amazina yahinduwe yagize) ati:”ubundi igihe cyose ugize ibintu byamanyanga nta n’umugisha wagira ,rero bagendere mukuri erega na leta  yacu ikunda ibintu binyuze mukuri, rero nasaba ko Abagiye kudushyira mu byiciro bishya bazatubere Imfura”.

Mu gihe ibyiciro bya mbere byaheraga ku batishoboye bizamuka, ibyiciro bizatangirana n’umwaka utaha wa 2021 bizaba imbusane y’ibyari bisanzwe. Aho kandi  bitazaba bikigendera ku mibare cyane ko byanahindutse bikaba  bitanu.

Ikiciro A: Kizaba kirimo abantu bafite ubushobozi

Ikiciro B: hazabarizwamo Abanyarwanda bishoboye ariko badatunze ibyamirenge .

Ikiciro C: Ni icy’abantu baba barabuze amahirwe y’ababazahura ariko bashobora gufashwa bakazamuka.

Ikiciro D: Na cyo kizaba kirimo abakene cyane, bakeneye gufashwa kugira ngo bazamuke mu kiciro kisumbuye ndetse bagere no muri B.

Ikiciro E: kizaba kirimo Umuryango urimo abantu bakennye, bashaje cyane cyangwa bafite n’ubumuga, nta bintu bafite bishobora kubatunga. Aba bazaba bari mu maboko ya Leta ishobora kunganirwa na ba baturage bishoboye.

Photo: Panorama.rw