Abafana ba Rayon Sports bakusanyije Miliyoni 13 Frw kuri uyu wa kabiri

0
1093


Mu nama yahuje ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports n’amahuriro y’abafana kuri uyu wa kabiri, hakusanijwe miliyoni 13Rwf agomba gufasha ikipe kwisuganya muri ibi bihe ifite ibibazo bikomeye by’imyenda.


Guhura n’abafana nka rumwe mu nzego Rayon Sports ikuramo ubushobozi bije bikurikira ibiganiro ubuyobozi buhagarariwe na Perezida w’inzibacyuho, Murenzi Abdallah bwagiranye n’abandi baterankunga bakuru b’iyi kipe harimo uruganda rwenga ibinyobwa rwa SKOL.

Aganira na Royal FM, Runigababisha Martin Mike wari warirukanywe na Komite yahagaritswe ku mwanya w’Ushinzwe guhuza ibikorwa bya’amahuriro y’abafana akaba yamaze kuwusubizwaho yavuze ko mu nama yabaye kuri uyu wa kabiri, abafana biyemeje guhuza ingufu kugirango bubake iyi kipe.


Yagize ati “tuvuye mu nama twemeranya ko aba rayon tugomba gusenyera umugozi umwe, n’ikimenyimenyi amahuriro 39 y’abafana akusanije miliyoni 39”.


Murenzi yagizwe Perezida wa Rayon Sports mu cyumweru gishize, inshingano yahawe n’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB mu rwego rwo gushyira akadomo ku makimbirane yari amaze hafi umwaka yaratandukanije abakunzi b’iyi kipe.


Murenzi yakiriwe neza na benshi mu ba “Rayon” nk’umuntu wigeze kuyobora iyi kipe igatwara igikombe cya Shampiyona mu 2013.
Gusa asanze ikipe ifite imyenda ya miliyoni 800 Rwf ifitiye abantu batandukanye harimo n’abakinnyi bayo.

Yanditswe na Bigirimana Augustin