
Umugabo wa Alicia Keys, Swizz Beatz yagize icyo avuga nyuma yuko abafana ba Diamond Platnumz bamubwiye amagambo mabi ku mbugankoranyamabaga ze azira ko bahaye diamond amasegonda 26 gusa muri Album ya Alicia keys nshya yise ALICIA. Ni ndirimbo y’iminota 4 n’amasegonda 19 ,aho Diomond aririmba agace gahera kangana na masegonda 26 gusa.
Mu nyandiko yagiye hanze, Swizz Beatz yunganiye umugore we avuga ko ari icyifuzo cya Diamond cyo kugenerwa amasegonda 26 mu ndirimbo yabo Wasted Energy, yongeraho ko bombi (Diamond na Alicia) bagifite indi mishinga (Indirimbo) izasohoka vuba.
Beatz yongeyeho ko Chibu Dangote agomba kuvugana n’abafana be kugira ngo bareke kwitotomba; ndetse abasezeranya ko aba bahanzi bombi bagifite byinshi babikiye abafana babo .
Kurundi ruhande Ubwo abafana ba diamond batangiraga kugaragaza uburakari bw’uko yaririmbye amasegonda 26 gusa ,Diamond platnmuz nawe yaje ahamya ko ntacyo bimutwaye avugako hari indi mishanga we na Alicia keys bafitiye abafana babo .
Muminsi igera kuri 4, gusa iyi ndirimbo ya Alicia keys afatanyije na Diomond platnmuz bise wested energy imaze igiye hanze imaze kurebwa n’abantu basaga 828,030 kuri youtube channel ya Alicia Keys .