
Umwaka utaha wa 2021, umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Israel Mbonyi azajya gukorera ibitaramo muri Israël muri gahunda igamije gufasha abahinzi nyarwanda kuba bajya bakorera ibitaramo mu mijyi itandukanye igize iki gihugu, iyi gahunda ikaba yaratangijwe na Ambasade ya Israël mu Rwanda.
Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam avuga ko hasanzweho umubanon mwiza mu byubukerarugendo hagati y’ u Rwanda na Israël ndetse ko mu muaka yatambutse abanyrwanda barenga 500 basuraga Isriael buri mwaka.
Kuri gahunda shya yiswe ‘Twende Jerusalem’ Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam avuga ko Mbonyi azakorera ibitaramo umunani mu mijyi itandukanye yo muri iki gihugu ndetse ko hari abandi biganjemo urubyiruko bazafashwa kuba bakwitabira ibyo bitaramo.
Umuhanzi Isriael Mbonyi avuga ko ashima iyi gahunda cyane kandi ari umugisha mwinshi, yagize ati : ” Ni byiza cyane kuko amahirwe nkaya ntakunze kubaho kubahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, gusa ibi ni byiza cyane kuko ejo ndavamo hazemo n’ abandi kandi si abaririmba indirimbo zihimbaza Imana gusa kuko hashobora no kuzakorana n’ abandi ibi bizazamura umuziki wacu muri rusange”
U Rwanda rusanganywe umubano mwiza na Isriael, ndetse biteganyijwe ko ntagihindutse mu minsi iri imbere indege ziki gihugu zizatangira gukorera ingendo mu Rwanda.
Ambasade ya Isriael mu Rwanda ivuga ko iteganya ko ibi bitaramo Mbonyi azakorera muri Israël bizaba mu minsi ya Pasika mu mwaka utaha wa 2021.
Photo: Igihe