Nizeyimna Olivier atorewe kuyobora FERWAFA

0
1241

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryamaze kubona umuyobozi mushya usimbura Jean Damascene Sekamana, Nizeyimana Olivier akaba ariwe watorewe kuyobora iri shyirahamwe nyuma y’uko Rurangirwa Louis akuyemo kandidatire ye ku munota wa nyuma.

Kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021, nibwo muri Lemigo Hotel habaye inama y’inteko rusange isanzwe ya FERWAFA, aho igikorwa nyamukuru cyari ugutora ubuyobozi bushya bwa FERWAFA.

Nizeyimana Olivier akaba ariwe watorewe kuyobora FERWAFA mu gihe cy’imyaka ine, akaba yiyamamaje nk’umukadinda umwe rukumbi nyuma yaho Rurangirwa Louis bari bahanganye akuyemo kandidatire avuga ko amatora atubahirije amategeko.

Olivier Nizeyimana akaba yari Perezida wa Mukura Victory Sports.

Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA mu myaka ine iri imbere

  • Perezida: Mugabo Nizeyimana Olivier
  • Visi Perezida: Habyarimana Marcel
  • Komiseri ushinzwe UmutungoHabiyakare Chantal
  • Komiseri ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka abaterankunga: Cyamwenshi Arthur
  • Komiseri ushinzwe Amarushanwa: Gasana Richard
  • Komiseri ushinzwe Umutekano: IP Umutoni Chantal
  • Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago: Nkusi Edmond Marc
  • Komiseri ushinzwe Umupira w’abagore: Tumutoneshe Diane
  • Komiseri ushinzwe Amategeko: Uwanyirigira Delphine
  • Komiseri w’Ubuvuzi: Lt Col Mutsinzi Hubert

Aba biyongeraho Komiseri ushinzwe Imisifurire, Rurangirwa Aaron, watowe mu Nteko Rusange yo mu Ukwakira 2020, asimbuye Gasingwa Michel.